Nubwo Prince Kid yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 ariko ntiyahise afungwa

Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ariko ntiyahita afungwa kubera ko uyu mwanzuro utahise ugirwa itegeko.

Ibi bivuze ko Prince Kid yahawe iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo icyakora aramutse ayirangije atajuriye uyu mwanzuro wahita ukurikizwa.

Urubanza rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Ukwakira 2023 saa Tanu z’amanywa ariko rushyirwa saa Saba ku mpamvu umucamanza yavuze ko zatunguranye.

Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yatangiye yibutsa abari mu cyumba cy’iburanisha ko Ishimwe Dieudonné yarezwe ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Perezida w’Inteko iburanisha yavuze muri make uko urubanza rwagenze kuva ku munsi wa mbere kugeza ubwo uregwa aheruka kuburana.

Urukiko rwanzuye ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro na ho izo bakoreye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugisha ukuri.

Umucamanza yavuze ko Prince Kid ahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko Urukiko Rukuru rusanga yarasambanyije uwahawe kode ya VMF amufatiranye n’intege nke.

Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubera uwahawe kode ya VKF wabimushinje ko yakimukoreye inshuro eshatu.

Ku rundi ruhande ariko, yagizwe umwere ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina yashinjijwe n’uwahawe kode ya VBF wamushinjaga kumuhamagara mu ijoro amusaba kuryamana na we undi akamuhakanira.

Urukiko rwavuze ko rusanga ikimenyetso gishingiye ku majwi gitandukanye n’ibiteganywa n’itegeko.

Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko cyari igihano cy’igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere Prince Kid akurikiranywe n’inkiko, rwamugabanyirije igihano akatirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Prince Kid agiye gufungwa mu gihe yaherukaga kurushinga na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, mu birori byabaye ku wa 1 Nzeri 2023.