Musanze: Ikigo cy’urubyiruko cyatwaye hafi miliyali 2 kimaze ukwezi kitagira interineti

Ikigo cy’urubyiruko cyitwa Musanze Innovation Center giherereye mu Karere ka Musanze, cyubatswe gitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari imwe na miliyoni magana arindwi, kugira ngo gifashe urubyiruko guhanga udushya hifashishijwe ikorana buhanga ndetse no kurworohereza mu gushaka akazi hifashishijwe ikoranabuhanga, kimaze hafi iminsi mirongo itatu kitagira interineti.

Ubwo umunyamakuru wa IMBARUTSO yasuraga iki Kigo, by’umwihariko mu cyumba kirimo mudasobwa nyinshi abakigana bifashisha bashaka akazi yatangajwe no gusanga harimo umuntu umwe wenyine kubera ko urundi rubyiruko rwaciwe intege no kuba iki kigo kitakigira interineti bityo ntirwongera kuhagaruka. Umwe mu bo twaganiriye yagize ati:

“Nanjye naje hano nizaniye imashini yanjye ndetse nifitiye na interineti yanjye. Hano nahaje gusa kubera ko nta bantu baba bahari, mbese kubera ko hatuje kuhakorera utuntu twawe ni byiza.”


Mu cyumba urinjira ugasanga nta bantu barimo

Hari kandi uwabwiye umunyamakuru wa IMBARUTSO ko hari igihe n’umuriro ujya ubashyirana bakamara hafi icyumweru batarashobora kugura undi kubera ko abantu baba basigana.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yabwiye umunyamakuru wa IMBARUTSO ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB cyahagaritse guha Musanze Innovation Center interineti nyuma yo gusanga badafitanye amasezerano, icyakora yavuze ko bari gukorana na RISA ku buryo mu kwezi kwa Mbere k’umwaka utaha interineti izaba yabonetse. Yagize ati:

“Maze kuvugana n’umuyobozi w’icyo Kigo atubwira ko uwabahaga interineti ari RDB (Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere), RDB yaje gusanga rero nta masezerano ifitanye na kiriya Kigo ariko rero inaganira n’icyitwa (ikigo) RISA. RISA rero ifite inshingano zo gukwirakwiza interineti, bityo bemeye gutanga serivisi ya interineti kuri icyo Kigo mu gihe cy’imyaka 2, ndetse bamaze no gutanga isoko ku buryo bazatangira mu kwezi kwa Mbere. Ariko natwe tugiye kureba icyakorwa kugira ngo nibura nyuma y’iyo myaka ibiri tuzabe twabonye igisubizo kirambye ku buryo hari ibizajya bikemuka tutabanje kurindira abaterankunga.

Meya Nsengimana Claudien yijeje urubyiruko igisubizo kirambye

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023, i Musanze nibwo hatashywe iki kigo cy’Urubyiruko cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Igihugu cy’u Bubiligi. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Guverineri w’Intaray’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Ambasaderi w’Ubwami bw’UBubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’Ibanze- LODA, Madamu Nyinawagaga Claudine, Inzego z’Umutekano, Abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze.

Ambasaderi w’Ubwami bw’Ububiligi mu Rwanda yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bafatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere – ENABEL mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubaka iki Kigo, cyane cyane Ikigo cya LODA, maze asaba urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze kuzabyaza aya mahirwe rubonye umusaruro ukwiye.


Muri iki Kigo, hubatswe inyubako nshya y’igorofa, hasanwa inyubako ebyiri zari zihasanzwe, hubakwa ibibuga bitatu, birimo icya basketball, volleyball na handball ndetse hanatunganywa ubusitani bugezweho.