Hafashimana Jean Claude yakoranye indirimbo 4 na Rendons Grâce Au Seigneur


Umuhanzi wa Nyiribiremwa Hafashimana Jean Claude yakoranye indirimbo 4 na Rendons Grâce Au Seigneur kugira ngo ahe abakunzi be n’abakunzi b’iyi korali Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IMBARUTSO, umuhanzi wa Nyiribiremwa Hafashimana Jean Claude yatangaje ko izi ndirimbo zidasanzwe kubera ko ngo muri EMBE Music Production zakorewe bazitondeye cyane.Yagize ati:

“Izi ndirimbo zose nakoranye na Rendons Grâce Au Seigneur ndizera ntashidikanya ko zizashimisha abakunzi bo ku mpande zombi bitewe n’ubuhanga ndetse n’ubushishozi zakoranwe.”

Yakomeje avuga ko yahisemo gukorana na Rendons Grâce Au Seigneur kubera ko iriya korali yayirimbyemo kandi bakaba ari abahanga. Ikindi cyabimuteye ngo n’uko bafitanye amasezerano y’ubufatanye mu gukorana indirimbo zisingiza Imana.Yagize ati:

“Rendons Grâce Au Seigneur ni korali ikorera ubutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ Ubuhinzi n’Ubworozi rikorera i Busogo mu Karere ka Musanze. Nahisemo gukorana nabo kubera ko ari abahanga kandi tunafitanye n’imikoranire. Bafite ibigwi kuko iyi korali iherutse guhiga izindi korali zikorera ubutumwa mu makaminuza yose yo ku mugabane w’Afrika. Iyi korali imaze gushyira ahagaragara kandi alubumu imwe ndetse irategura gushyira hanze izindi ndirimbo z’amajwi n’amashusho muri uyu mwaka tugiye gutangira. Urumva ko gukorana nabo ari umugisha kandi bakaba bafite umumaro ukomeye mu gutuma izi ndirimbo zikomeza kuryohera abazumva.”

Hafashimana Jean Claude yakoze indirimbo nyinshi

Hafashimana Jean Claude ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye n’indirimbo zihimbaza Imana aho akomeje kwigarurira benshi binyuze mu ndirimbo ze zinyura ubashije kuzumva binatuma benshi basigaye barazigize izo kwitabiraho muri telefoni zabo.

Hafashimana Jean Claude yavukiye mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kinyababa, muri Paruwasi ya Runaba. Ni umunyamuziki, umuhanzi, umuririmbyi ndetse akaba n’umuririmbisha.

Hafashimana Jean Claude yiga mu mashuri abanza yayoboraga abandi bana kuri parede maze bimufasha gutinyuka bituma atangira kuyobora indirimbo muri Kiliziya mu mwaka w’1998, yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, aho yari umukarisimatike ashinzwe komisiyo y’abana.

Umuziki wagutse aho yatangiriye kwiga mu iseminari kuva mu mwaka w’1998 kugeza mwaka wa 2004.

Hafashimana Jean Claude wize mu iseminari Luca kuva mu mwaka w’1998 kugeza 2004, ageze iNkumba yinjiye mu bashinzwe kwigisha indirimbo ageze mu mwaka wa gatatu, ari nabwo yahimbye indirimbo ye ya mbere. Yiga mu iseminari igihe cy’ibiruhuko yitabiriye amarushanwa menshi y’indirimbo, cyane cyane z’ubuzima busanzwe. Impuruza yashishikarizaga abanyarwanda kurwanya Sida, Indangamirwa yashishikarizaga abantu kurwanya ikoreshwa ry’amashashi, Ubumwe bwacu yashishikarizaga abantu guharanira ubumwe n’ubwiyunge. Hari izindi ndirimbo nyinshi yahimbye zirata Umubyeyi Bikira Mariya, harimo Singizwa Mwamikazi, Habw’impundu Mariya, Singizwa Bikiramariya, Shimirwa Nyagasani, Inyange Bikira Mariya, Nzashimira Uhoraho, Indirimbo ya sinode ndetse n’izindi nynshi.

Umuziki yawukomereje mu Iseminari Nkuru i Rutongo aho yari ashinzwe abigisha indirimbo.(Chef des Maitres des chants) hari mu mwaka wa 2005. Aha yahahimbye indirimbo nyinshi ariko iyamenyekanye ni ‘Uhoraho’ ari nayo abo biganaga bari baramwitiriye.

Rendons Grâce Au Seigneur yakoranye na Hafashimana Jean Claude iherutse kwegukana igihembo nyafurika

Kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2010 yakomeje umuziki muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi CAVM. Aha yagiye ashingwa imirimo itandukanye, nk’umuyobozi wa tekiniki, umuyobozi wa korali ndetse n’umwarimu w’indirimbo.
Hafashimana yakomereje umuziki we ahantu hatandukanye ntiyacika intege kugeza ubwo umuziki we umenyekanye mu Rwanda hose ndetse akanagirwa umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Abanyamuzika Gatolika mu Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Imiyoborere.

Izindirimbo 4 zifite amazina nka: Singizwa Nyagasani, Agnus Dei, Singizwa Bikira Mariya na Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.

Rendons Grâce Au Seigneur izwiho kugira amajwi adasanzwe
Yahimbwe inaririmbwa na Hafashimana Jean Claude
Iyi nayo yahimbwe inaririmbwa na Hafashimana Jean Claude
Iyi nayo yahimbwe inaririmbwa na Hafashimana Jean Claude

One Comment on “Hafashimana Jean Claude yakoranye indirimbo 4 na Rendons Grâce Au Seigneur”

  1. Umuvandimwe HAFASHIMANA Jean Claude nakomereze aho. Inganzo ye ntigakame. Congratulations to him.

Comments are closed.