Ibintu bitanu ubutegetsi bwa Tshisekedi Tshilombo buzibukirwaho

Perezida Félix Tshisekedi yongeye kurahirira kuyobora RDC, tariki ya 20/01/2024, muri manda ye ya kabiri; nyuma y’uko amatora ya mugejeje kuri uwo mwanya yari yaranzwe n’imvururu.

Ni mugihe kandi ubwo hari amatora yagajeje Tshisekedi kongera kuyobora igihugu cya RDC, mu Burasirazuba bw’icyo gihugu hari imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa.

Bizwi ko muri manda ya Tshisekedi y’ambere, nta kintu gifatika perezida Félix Tshisekedi yigeze akorera igihugu cye, kuburyo nawe mu ijambo yagejeje ku Banyekongo ryo kurangiza umwaka yavuze ko ntacyo yakoze. Ariko yizeza Abanyekongo ko azahindura Congo kuba nshya muri manda ye ya kabiri.

Iy’i nkuru dukesha i Gihe, ivuga ko hari ibintu bitanu ubutegetsi bwa Tshilombo buzibukirwaho.

Kimwe muri ibyo ngo ni “uko Tshisekedi yayoboye manda ibiri zikurikirana, ariko intsinzi ye igashidikanywaho.”

Intsinzi ya Félix Tshisekedi mu matora ya 2018 yateje impagarara mu gihugu hose, kuko byarimo bivugwa ko Martin Fayulu ariwe wari watsinze ayo matora.

Ibi kandi byaje kwemezwa na Corneille Nangaa wari uhagarariye amatora muri icyo gihe, kimweho uyu munyacubahiro, ibi yabishize hanze nyuma y’uko yari yamaze guhunga igihugu.

Mbere y’uko amatora aba, bivugwa ko hari habanjye kuba amasezerano y’ibanga hagati ya Tshisekedi na Joseph Kabila wari perezida icyo gihe.

Nk’uko byavuzwe n’uko ayo masezerano yavugaga ko Joseph Kabila agomba gufasha Tshisekedi akaba perezida, nyuma ya manda imwe akazongera guha Kabila akongera kuyobora RDC.

Ikindi kizibukwa kuri Tshisekedi, n’uko igihe cye cy’ubutegetsi ari bwo imitwe y’inyeshyamba yikubye inshuro ebyiri.

Ni mugihe yahoraga ari 130 ubu ikaba ibarirwa muri magana abiri na mirongo itandatu(260).

Raporo yo mu mwaka w’2022, ya Human Rights Watch, yagaragaje ko inzego zo hejuru mu gisirikare cya FARDC aribo baha ubufasha imitwe y’inyeshyamba y’itwaje Imbunda irwanira mu Burasirazuba bwa RDC, bityo bikaba biri mu bituma imitwe y’inyeshyamba ikomeza kwiyongera n’ubu.

Icya Gatatu perezida Félix Tshisekedi azibukirwaho n’uko yazanye abasirikare bakomoka mu bihugu birihafi kugera 20, kuza kumufasha kurwanya M23.

Harimo imitwe iri mucyiswe Wazalendo ifasha FARDC kurwanya M23, bivugwa ko igizwe n’abarwanyi ba barirwa 35.000, mu gihe bivugwa ko M23 yo ifite abasirikare batarenze ibihumbi 7.

Tshisekedi kandi yazanye SADC igizwe n’ibihugu 16 ikaba yarohereje abasirikare ba barirwa muri 5000, mu gihe n’u Burundi bwohereje ingabo zabo z’ibarirwa mu 6000.

Hari kandi Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, nayo ifite abasirikare 12, 000 kandi bazwiho gufasha Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya M23.

FDLR umutwe ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda, uzwiho gukorana byahafi n’ubutegetsi bwa Kinshasa, uyu mutwe ufite abarwanyi babarirwa mu 5000.

Icya Kane Tshisekedi azibukirwaho n’uko y’irukanye ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EACRF).

Uyu muryango w’Afrika y’iburasirazuba, EAC, ukimara kwa kira Tshisekedi nk’u munyamuryango, wahereye ko utangira kuyifasha kuyishakira ibyamara intambara mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Mu kwezi k’Ugushyingo , umwaka wa 2023, EAC yohereje abasirikare bayo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kujya gufasha RDC gushaka amahoro n’umutekano.

Nyuma y’amezi umunani gusa, izi ngabo ziri muri RDC kandi zanagaruye nagahenge, Tshisekedi yanze kuzongerera manda azishinja gukorana byahafi n’umutwe wa M23, kuko yari yazisabye kurasa uwo mutwe zikabyanga, ni mu gihe bitari mu nshingano zabo. Aharero niho Tshisekedi yahise ategeka ko EACRF imuvira mu gihugu.

Icya Gatanu, perezida Félix Tshisekedi niwe muntu ingabo ze zatsinzwe ku rugamba akanga ibiganiro bya mahoro hagati yabo bahanganye.

Mu bihe bitandukanye abategetsi bo mu karere bagiye bagira inama perezida Félix Tshisekedi kuganira n’u mutwe wa M23, mu rwego rwo kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibyo Tshisekedi yabiteye utwatsi. Ingabo za M23 zikomeje kwa mbura ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ibice byinshi. Kandi imirwano irakomeje ndetse iranasatira gufata umujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyarugu.