Nyagatare: Koperative zahuguwe na USAID Hanga Akazi zasabwe gushyira mu ngiro ibyo zigishijwe

Umushinga USAID Hanga akazi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Koperative, (RCA) bari gutanga amahugurwa kuri koperative zibarizwa mu Karere ka Nyagatare, mu mirenge ya Matimba, Rwimiyaga, Nyagatare na Katabagemu, agamije kunoza imicungire ya za koperative zikivuka, izifite imicungire itari myiza ndetse n’izindi muri rusange.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wungirije w’umushinga USAID Hanga Akazi, Dr. Antoine Manzi yasabye izi koperative zahawe aya mahugurwa kuyabyaza umusaruro kugira ngo ibyo bahuguwe babivane mu mpapuro babishyire mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yagize ati:

“USAID Hanga Akazi ku bufatanye na RCA turi gutanga amahugurwa kuri koperative zo mu Karere ka Nyagatare hagamijwe kubongerera ubumenyi bubafasha mu micungire ya koperative zabo ndetse no kubafasha gukemura ibibazo bafite muri izo koperative. Bityo turabasaba guha agaciro aya mahirwe bahawe kugira ngo bayabyaze umusaruro bafata ibyo bize bakabikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.” Dr. Antoine Manzi yakomeje avuga ko mu minsi izaza bazakora isuzuma kugira ngo barebe ko biri gutanga umusaruro. Yagize ati:

“Nyuma y’amezi atandatu hazakorwa isesengura ku micungire myiza ya koperative no kwiteza imbere hagamijwe kureba niba koko amahugurwa twabahaye ari kubafasha mu iterambere ryabo.”

Aya mahugurwa azamara iminsi ibiri yitabiriwe na koperative zirindwi zifite abanyamuryango 56. Biteganyijwe ko nibamara guhugura koperative zo mu Karere ka Nyagatare, bazakomereza mu Karere ka Gatsibo, Kirehe na Ngoma.