Ni bantu ki bagiye gusenya Rayon Sports?

Umuhanga yaragize ati: “The biggest enemy you will ever face or deal with in life is yourself”, ugenekereje mu rurimi rw’ Ikinyarwanda ni ukuvuga ko mu buzima bwawe nta mwanzi uzagusenya kuruta uko uzisenya wowe ubwawe.

Nitwa Protais Mbarushimana, Reka tuganire ku ikipe y’umupira w’amaguru ifatwa nk’iy’ibihe byose mu Rwanda, ni ikipe ifite abafana benshi, mbese muri make reka Rayon Sports tuyite Gikundiro cy’abafana b’inyabutanu. Ushobora kwibaza uti kuki aba bafana tubise inyabutanu, byose murabisobanukirwa muri iki kiganiro.

Ikipe ya Rayo Sports ni ikipe umuntu atahakana ko ari iya mbere ikanikurikira mu makipe afite abafana benshi mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, usibye n’ibyo ni ikipe itunze benshi, dore ko mu bitangazamakuru byo mu Rwanda batabanje kuvuga kuri Rayon Sports mu makuru y’imikino, abanyarwanda bareka kumva Radiyo bakajya kwihingira ibirayi bizabagoboka bakabirya mu gihe cy’urugaryi.

Ibi abanyamakuru babigira iturufu bakabanza ikipe ya Rayon Sports ku rupapuro rubanza maze abahinzi n’abacuruzi bakabanza kumenya amakuru ya Gikundiro bakajya ku murimo bayaganira maze bagahahirana urukundo rugasagamba mba mbaroga.

Ibi bituma uko bukeye nuko bwije iyi kipe ihinduka ubukombe mu gutwara ibikombe, bityo abantu bakayifata nk’ikirombe cy’amabuye y’agaciro kiri ku nkombe yo hakurya y’inyanja, bakanjwa bambuka inyanja ngo bayanjame. Bagera ku muryango bagasanga abanyamuryango baryana abandi baryamiye abajanja bati ni baryane twe turyamiye imari. Dore ibice bicamo bikica ikipe:

Hari abafana bafana iyi kipe bagamije gusa gutsinda kuburyo utababaza ibijyanye n’amafranga. Ikipe yakwinjiza miliyoni ijana zikaribwa cyangwa se zigakoreshwa neza ibyo ntacyo bibabwiye kuko bo intego yabo ni ukumva ko ikipe yabo Rayon Sports yatsinze ariko ntukababaze ibindi. Aba bafana ntacyo wakwigera ubabaza ku bijyanye n’ubushobozi bw’ikipe nubwo ntamisanzu y’amafaranga batanga ariko bo bifuza ko ikipe yabo ihorana intsinzi.

Hari abandi bafana bafana iyi kipe bagamije ko itsinda ndetse intsinzi yayo bakayigiramo uruhari, rurimo gutanga kubyo batunze, gutanga igihe cyabo ariko bakabona Gikundiro itahukanye intsinzi, ntazindi nyungu babikurikiyemo usibye kwishimira intsinzi ya Gikundiro.

Hari abandi bafana bakora ibishoboka byose kugira ngo Gikundiro ikunde itware ibikombe ariko bakifuza ko ku mafaranga bayitanzeho nabo hagira abagarukaho. Aha bimera nko gushora imari ,mu bucuruzi ukunda ariko nanone hakagira ikikugaruka mu mufuka, kugira ngo ejo utazabura icyo wongera gushora.

Hari abandi bareyo bifuza gutegura Rayon Sports nk’ikipe ifite ubuyobozi buhoraho kandi buhamye, ikagira abagenzuzi b’imari berekana uko amafaranga yinjira ndetse nuko asohoka , bagamije kurema ikipe y’uyu munsi nziza ndetse n’iyo ejo hazaza. Icyakora hari abandi bafana bifuza ko ikipe isubizwa nyirayo ndetse ikaba iy’umuntu ku giti cye.

Nubwo aba bafana bose tubashyize mu bice bitanu bitandukanye ariko intego bose bahuriyeho ni ugutsinda ndetse no gutera imbere kw’ikipe ya Rayon Sports, gusa usanga ikibazo buri umwe wese arwanira inyungu ze maze iza Rayon Sports zigatangwamo raporo mubatayifuriza amahoro, bagahera ubwo bayihombya.

Ese ubwo nibo bayihombya cyangwa twe beneyo nitwe tuyihombya,kuki twigira nk’umukororombya urangwa n’amabara menshi ariko aho ubonetse ukabuza imvura y’umugisha kugwa?

Niba tutifuza ko ikipe yacu igwa nimureke tube abarimu dufate ingwa twigishe abatuye u Rwanda n’amahanga ibanga ryo gufana ikipe ya Rayon sports.Si ndi inzobere mu mupira w’amaguru ariko ndi inzora mu gusasa inzobe.